Donald Trump yasinye iteka ryo kuvana Amerika mu mikoranire n’imiryango 66 irimo 31 ya Loni

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasinye iteka rigena ko iki gihugu kivana mu mikoranire n’imiryango 66 mpuzamahanga, irimo 31 ikorera mu Muryango w’Abibumbye (Loni) n’indi 35 itegamiye kuri Loni, avuga ko idafitiye inyungu abaturage ba Amerika.

Iki cyemezo kiri mu murongo w’icyerekezo Trump yiyemeje gukurikiza, cyibanda ku gushyira inyungu za Amerika n’Abanyamerika ku isonga, mu byo yise politiki ya “America First”.

Yari yarabisezeranyije abaturage b’igihugu cye mu gihe yiyamamarizaga kongera kuyobora Amerika.

Ubutegetsi bwa Amerika buvuga ko iyi miryango igihugu cyivanyemo itari mu murongo w’icyerekezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikagaragaramo imicungire mibi, ndetse bamwe muri yo bakaba bateye inkeke ku bwisanzure n’ubusugire bw’igihugu n’abaturage bacyo.

Mu itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Perezida, byagaragajwe ko Amerika itazongera gutanga umusanzu mu miryango idatanga umusaruro ugaragara ku baturage bayo, cyangwa igakora ibikorwa binyuranyije n’indangagaciro n’intego z’igihugu.

Icyakora, iki cyemezo gitegerejweho ingaruka ku mikoranire mpuzamahanga, by’umwihariko mu nzego zirimo politiki, ubukungu n’ubufatanye mu by’umutekano n’ubutabazi. Bamwe mu basesenguzi bavuga ko gishobora gutuma Amerika irushaho kwigenga mu byemezo ifata, mu gihe abandi bagaragaza impungenge z’uko gishobora kugabanya uruhare rwayo mu gukemura ibibazo byugarije isi.

Nubwo bimeze bityo, ubutegetsi bwa Trump bushimangira ko Amerika izakomeza gukorana n’imiryango mpuzamahanga igaragaza akamaro n’inyungu zifatika ku gihugu, mu gihe izakomeza kwisuzuma ku bufatanye bwayo n’indi miryango mu gihe kiri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *