Minisitiri Dr. Vincent Biruta yayoboye umuhango wo gusezera ku bapolisi 74 bageze mu gihe cy’izabukuru

Kigali, Kacyiru – Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta, kuri uyu mugoroba wa 13/12/2025 yayoboye umuhango wo gusezera ku bapolisi 74 basezerewe ku mirimo ya buri munsi, barimo n’Abakomiseri Bungirije babiri (Assistant Commissioners), bageze ku gihe cy’izabukuru.

Uyu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda (Rwanda National Police – RNP) giherereye i Kacyiru, mu Mujyi wa Kigali.

Mu ijambo rye, Dr. Biruta yashimiye aba bapolisi ku ruhare rukomeye bagize mu kubungabunga umutekano w’igihugu n’ituze ry’abaturage, agaragaza ko umurimo bakoze waranzwe n’ubwitange, ubunyamwuga n’indangagaciro byubahirije inshingano za Polisi y’u Rwanda.

Yabasabye gukomeza gukorera igihugu n’ubwo basezerewe ku mirimo ya Leta, bifashishije ubunararibonye n’ubumenyi bagize mu buzima bwabo bw’akazi, cyane cyane mu gufasha abakiri mu nzego z’umutekano no mu iterambere ry’igihugu muri rusange.

Minisitiri kandi yibukije ko Polisi y’u Rwanda izahora iha agaciro abakozi bayo bagize uruhare mu kuyubaka no kuyiteza imbere, bityo gusezera ku bageze ku gihe cy’izabukuru bikaba ari uburyo bwo kubashimira no kubaha icyubahiro kibakwiye.

Umuhango waranzwe n’ijwi ry’ishimwe n’icyubahiro ku bapolisi basezerewe, bagaragaje ko bishimira umwanya bahawe wo gukorera igihugu cyabo, banasezeranya gukomeza kuba intangarugero mu muryango Nyarwanda no gutanga umusanzu wabo aho bazaba bari hose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *