Gasabo: Abaturage ba Kinunga biyubakiye umuhanda wa metero 400 mu muganda rusange
Mu Karere ka Gasabo, mu Kagali k’Agateko, Umudugudu wa Kinunga, abaturage bakoze igikorwa cy’indashyikirwa biyubakira umuhanda w’umugenderano ureshya na metero 400, bawukora mu muganda rusange no mu bufatanye bwabo.

Umukuru w’Umudugudu wa Kinunga, Nkangura Jean Pierre, yabwiye itangazamakuru rya Hanga News ko iki gikorwa cyagezweho binyuze mu mbaraga z’abaturage ubwabo.
Yagaragaje ko bakusanyije amafaranga y’u Rwanda agera ku 350,000 Frw yo kwishyura imashini yabafashije mu gutunganya uwo muhanda, mu gihe indi mirimo myinshi yakozwe n’abaturage bakoresheje amaboko yabo.

Yagize ati: “Ni igikorwa twakoze dufatanyije nk’abaturage, buri wese atanga umusanzu we. Twishyuriye imashini yadufashije, hanyuma indi mirimo tuyikorana amaboko. Iyo ubaze agaciro kose k’iki gikorwa, kagera kuri miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.”
Abaturage baganiriye n’umunyamakuru wacu bavuze ko iri terambere rishingiye ku bumwe no ku miyoborere myiza ibaranga.
Bashimangiye ko gukorera hamwe byatumye bagera kuri byinshi, kandi ko bakomeza gushishikarizwa n’ubuyobozi bwiza bw’Igihugu.
Basoje bavuga bati: “Ubumwe bwacu ni imbaraga zacu.” Banagaragaje ko bashimira ubuyobozi bw’Igihugu burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, bubahora hafi bubashishikariza kwiteza imbere no kwishakamo ibisubizo.

Uyu muhanda mushya ugiye gufasha abaturage mu ngendo za buri munsi, worohereze abana kujya ku mashuri, ndetse unafashe mu gutwara umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi. Ni urugero rwiza rugaragaza ko iyo abaturage bishyize hamwe, bashobora kugera ku bikorwa bifatika bibateza imbere.
Iki gikorwa ni indi ntambwe igaragaza ko umuco w’umuganda ukomeje kuba inkingi ya mwamba mu iterambere ry’abaturage no mu kubaka u Rwanda rufite icyerekezo.

