Minisitiri Gasana n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi bagiriye uruzinduko rw’akazi muri Qatar

Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Alfred Gasana ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, kuva ku wa Kabiri, tariki ya 16 Mutarama, bari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu gihugu cya Qatar rugamije gushimangira ubufatanye mu bijyanye n’umutekano n’iyubahirizwa ry’amategeko hagati y’ibihugu byombi.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 17 Mutarama, ba Nyakubahwa Minisitiri Gasana na mugenzi we wa Qatar; Sheikh Khalifa bin Hamad bin Khalifa Al-Thani, bakurikiranye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye yasinyweho na CG Namuhoranye n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe umutekano rusange muri Qatar, Maj. Gen Abdullah bin Mohammed Al Suwaidi, mu rwego rwo gutangiza ubufatanye mu by’umutekano hagati y’inzego zombi.

Ni amasezerano y’ubufatanye yitezweho gukorera hamwe mu bijyanye n’umutekano no kurwanya ibyaha birimo; iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka, icuruzwa ry’abantu no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, ubucuruzi bw’intwaro n’amasasu, ibyaha bifitanye isano n’iyezandonke, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ruswa n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *