Kigali:Habimana Salom uzwi nka Tembo yatawe muri yombi acyekwaho ubujura

Umubyeyi witwa Uwihirwe Fabiola, yabwiye HANGA NEWS ko yiyambaje urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) arega uwitwa Habimana Salom uzwi nka Tembo ko yamwibye amafaranga asaga ibihumbi 5, 300 y’amadorali ya merika.

Avuga ko ari umuyobozi w’uruganda Urwacu Creation rukora Inkweto za Mede in Rwanda ,naho uyu Tembo yari manager we.

Asabanurira itangazamakuru ibyamubayeho wumva ari ubutekamutwe kuko yagurishije ibikoresho byose birimo imachine yakoreshaga ngo agiriwe Inama n’uyu manager we wari uvuye kwiga mu bushinwa.

Yagize,Ati:”Ikigo NIRDA cyadusuye mu kazi babona dukora ibintu byiza, nuko basaba ko bajyana mu bushinwa guhabwa amahugurwa njyewe mbabwira ko mfite manager ubizi neza ariwe numva yagakwiye kujyayo , Niko byagenze kuko niwe wagiye mu zina rya Kampani yacu”.

Ngo ,uyu Manager avuye mu bushinwa yagiriye Inama uyu muyobozi Yuko bagurisha ibintu byose bafite bakavunjisha mu mafaranga y’amadorali bakajya gukorera muri Zambia , Ati:”Yanyumvishije uburyo mu Rwanda , nta nyungu ihari nyinshi Kandi ngo aziranye na bagenzi be ,bavuye mu bushinwa bakorera Zambia bakize, nanjye nibwo nabyemeye ibintu byose turabigurisha kugeza ubu uruganda rwarahagaze”.

Yakomeje avuga ko, amafaranga yavuyemo yose uyu manager yayatwaye amubwira ko agiye kuyashyira ku ikarita nibagerayo azabone uko ayabikuza . Ati:”Kuba yagenda sinongeye kumuca iryera, yahoraga abwira ngo ndi I Goma muri Kongo passport yanjye yazemo akabazo, akongera akavuga ngo hari ibyo ndimo kurangura tuzakenera tugezeyo, hashyize igihe mbona arimo kuvuga Imvugo zitandukanye, nibwo yabwiye ngo nzakubwira duhurire Tanzania”.

Uyu mubyeyi ,avuga ko yabonye akomeje kumubeshya ajya ku kicaro cya MTN kubaza niba iyo Numero akorasha iri hanze, ngo babwira ko Numero ahamagara itigeze iva mu gace ka Nyamirambo.

Ati:”Nibwo nahise ngira ubwoba niyambaza urwego rw’Ubugenzacyaha RIB station ya Gatsata muri Gasabo, aza gufatwa afungirwa igikondo, ubu ari muri RIB ya Kimironko ,dutejereje kubazwa”.

Ngo afatwa, uyu mubyeyi yarahageze ariko bavugana igihe gito ntibyakunda ko bagera kumwanzuro Yuko azamwishyura kuko yamubwiye ko telephone ye igwatiriye yari gukurura amafaranga kuri banki akamuha asigaye agera kuri Miliyoni 3 z’amanyarwanda Andi bakazumvikana uko azayamwishyura.

HANGA NEWS, twagerageje kuvugisha umuvugizi wa RIB , Dr Murangira. B Thirty ntibyakunda na SMS twamuhaye inkuru isohotse ubutumwa twamubajije atarabusubiza, twifuzaga kumenya icyo uyu Tembo akurikiranyweho… igihe azadusubiriza tuzabishyira mu nkuru itaha..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *