Icyumweru cyo kwibohora:Abaturage batishoboye mu murenge wa Kigali borojwe Inka n’amatungo magufi

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 28, mu murenge wa Kigali abaturage babarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe borojwe Inka 17 z’ibyeyi ( zose zirahaka) n’ihene 73.

Izi nka 17 n’ihene 73 zorojwe abaturage zatanzwe n’umufatanyabikorwa w’umushinga wa ba nya koweti, witwa Direct Aid.

Ntirushwa Christopher,umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali,yavuze ko aho itungo rikandagiye ubukene burahunga ,ati:”Ndashimira direct Aid kuba boroje abaturage bacu batishoboye, aya matungo agiye kuzamura imibereho myiza y’abaturage ,natwe ubuyobozi tuzakomeza kubaha hafi kugirango dukomeze gusigasira ibyagenzweho”.

Umufatanyabikorwa wa Direct Aid yavuze ko batanze amatungo magufi n’inka ,ariko Atari menshi bazakomeza n’ibindi bikorwa bizamura imibereho myiza y’abaturage.

Nshutiraguma Esperance, umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge w’ungirije ,(DDEA) yavuze ko bari mu bikorwa byo mucyumweru byahariwe kwibohora ku nshuro ya 28, ati:”Aho twavuye turahazi, n’uwatubohoye turamuzi, ibi rero twagezeyo bitubere umusemburo wo gukomeza gukora ibyiza munahiga kugera kubyiza byisumbuyeho”.

Yashoje asaba abahawe Inka kuzifata neza ntibumve ko ari iza Gitifu cyangwa undi muyobozi ari izabo, amata yazo bajye bayaha abana kugirango bagire imirire myiza.

Zimwe mu nka borojwe.
Abayobozi bari kumwe n’umufatanyabikorwa boroza umuturage.
Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango.
Umufatanyabikorwa wa Direct Aid ari kuvuga ko inkunga batanze Atari nyinshi ariko bazakomeza ubufatanye.
Amatungo magufi batanze (Ihene).
Inka batanze zaje mu modoka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *