RDC:Icyo dukeneye si kurega u Rwanda muri UN, Dutegure intwaro turutere- Mu kiganiro n’abanyamakuru Adolphe yabisabye Tshisekedi

Mu kiganiro n’abanyamakuru Adolphe Muzito wahoze ari Minisitiri w’intebe muri DRC yatangaje ko icyo bakeneye Atari ukurega u Rwanda mumiryango ,mpuzamahanga,ko ahubwo bo bagomba gutegura igitero bakaza bagahanagura igihugu cy’u Rwanda bakacyiyomekaho.

Aya magambo yayavuze yuririye kumagambo Perezida Tshisekedi yavugiye mu nama rusange ya UN yemeza ko u Rwanda rwinjiye mu gihugu cye muri Werurwe, ndetse rugafasha inyeshyamba za M23.

Mu magambo ye Adolphe Muzito yemeje ko DRC izagira amahoro ari uko iteye u Rwanda maze ikarwiyomekaho, rukitwa Parovise ya Congo.

Nyamara  Perezida Félix Antoine Tshisekedi we yavuze ko afite ubushake bwo guharanira, amahoro kimwe n’abaturage b’igihugu cye, ariko hakaba hari abaturanyi bamwe bishimiye kumutera no gufasha imitwe y’iterabwoba.

Yagize ati “Urugero ni u Rwanda, kuri ubu rwarenze ku mategeko ya UN, n’amasezerano ashyiraho Africa yunze Ubumwe, nta bwo rwaretse, uretse kwenderanya kuri Congo, ingabo zarwo muri Werurwe (2022) zikinjira muri Congo, rwanafashe ibice muri Kivu ya Ruguru bikozwe n’umutwe witerabwoba, witwaje intwaro wa M23, rwahaye ibikoresho by’intambara, n’abantu bo kurwana.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe na Adolphe Muzito uri mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi,  kuri uyu wa kane, tariki ya 22 Nzeri 2022, yavuze ko igihe kigeze ngo Congo ireke kuririra amahanga ku bushotoranyi bw’u Rwanda.

Yavuze ko amagambo Tshisekedi yavugiye i New York ari meza cyane ariko batagomba kugarukira kurega u Rwanda ku muryango Mpuzamahanga kuko utabaho.

Yeruye avuga ko ku bigendanye n’u Rwanda bagomba gukora ibintu uko babishaka batarindiriye ubushake bw’abandi.

Ati “Iherezo ryacu ntirishingiye ku mahanga. Byongeye kandi, ntabwo UN ibaho. Ni umuryango w’abantu bahari ku bw’inyungu zabo bwite. Natwe rero tugomba kurengera inyungu zacu.”

Yakomeje avuga ko n’igihe Perezida Tshisekedi yashiraga amanga avuga amagambo akomeye ku Rwanda abayobozi bakomeye ku Isi batamuteye akanyabugabo.

Ati “Yavuze n’ijwi rirenga ni igikorwa cyo gushimwa, ariko ntibihagije. Agomba kwitegura intambara.”

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we wa Congo muri iki cyumweru bahuriye i New York baganira ku bibazo by’umutekano mucye ubarizwa mu burasirazuba bwa Congo babifashijwemo na Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa

Nyuma y’ibyo biganiro  abakuru b’ibihugu byombi bemeranijwe ko bagiye gushakira umuti hamwe, kugira ngo amahoro yongere asagambe mu karere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *