Mageragere:Umwiherero w’abayobozi n’abakozi bo mu nzego z’ibanze baganiriye ku ntambwe imaze guterwa mu iterambere

Uyu munsi tariki ya 11/3/2023 , Abayobozi basaga 80 baturutse mu mutugari n’imidugudu ndetse n’abafatanyabikorwa na komite nyobozi bagize umurenge Mageragere,akarere ka Nyarugenge bakoze Umwiherero w’umunsi umwe.

Baganira ku ntambwe imaze guterwa mu iterambere ry’umurenge wa Mageragere nyuma y’imyaka 35 umuryango FPR-Inkotanyi wizihiza isabukuru ya 35 umuze uvutse, baganiriye ku bibazo bihari birimo nk’imbogamizi zikigaragara ko zibangamiye iterambere ry’umuturage.

Hategekimana Silas, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mageragere yabwiye HANGA News ko uyu mwiherero bawuteguye bungurana ibitekerezo ku mikorere n’imitangire ya serivizi mu nzego zitandukanye byose bigamije inyungu z’abaturage ndetse no gufatira hamwe ingamba zo gukomeza kwihutisha iterambere ry’umurenge.

Yagize ,ati:”Turi hano tugamije kwaguka mu mitekereze n’imikorere , twicaye hano dusuzuma aho tugeze n’aho twerekeza, cyane turibanda ku iterambere ry’umuturage, turifuza ko Mageragere dukomeza kuza imbere , uyu mwaka twaje ku isonga mu karere muri gahunda y’imisoro twarengeje intego twihaye, mituweli nuko, ibikorwaremo kaburimbo yaje , ubu turifuza ko twabona Hoteli igezweho , ishuri ry’imyuga rigezweho , n’ibindi bitandukanye nibyo turimo guzuzumira hamwe Kandi bizashoboka kuko Nyaruyenzi bishyize hamwe barimo kwikorera umuhanda wa kaburimbo”.

Sengimana Charles, Perezida wa Jyanama y’umurenge , yagaraje ko uyu mwiherero wari ukenewe kuko ibiganiro byateguwe biri ku murongo ,ati:”Uyu mwiherero ni umwanya mwiza wo kuganira ku mikorere n’imikoranire byacu nk’abayobozi begereye abaturage, ibimaze kugerwaho ndetse n’imbogamizi zikigaragara mu rugendo ruganisha ku iterambere ry’umuturage n’Igihugu muri rusange hagamijwe imiyoborere itanga impinduka.”

Aba bayobozi baganiriye ku ngingo zirimo gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST1), ingamba zishingiye kuri gahunda z’iterambere z’uturere(DDSs) n’ibindi.

Umwiherero witabiriwe n’abayobozi batandukanye , harimo DDEA Esperance , intumwa za Rubanda ,Abakozi bashinzwe uburezi mu Mirenge, abashinzwe imibereho y’abaturage mu karere no mu Murenge, Abakozi bashinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu karere no mu Murenge n’abakozi bashinzwe imibereho myizay’abaturage mu Murenge , abayobozi b’amadini n’amatorero , ndetse n’umwe mu baturage uhagarariye abandi.

DDEA Esperance ubwo yafunguraga uyu mwiherero.

Hategekimana Silas, Gitifu ageze ijambo ku bitabiriye Umwiherero.

Inyuma ya Rubanda (Depite) yitabiriye uyu mwiherero arimo guha impanuro abayobozi batandukanye.

Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu mwiherero.

Bamwe mu bayobozi bari gukurikira ibiganiro.

Hari abahagarariye amadini n’amatorero.

Bari kungurana ibitekerezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *